User talk:Peacewondersgroup

From WikiEducator
Jump to: navigation, search

PEACE WONDERS GROUP PEACE FOR ALL E-mail:peacewondersgoup@yahoo.com


KAVUMU COLLEGE OF EDUCATION 27GICURASI, 2011 NIYIBIZI Balthazar&HABIMANA Vénuste EDITION 1


IRIBURIRO

Akagatabo AMATEKA YA PEACE WONDERS GROUP kanditswe hagendewe ku bitekerezo n’ibyifuzo bya bamwe mu banyamuryango n’inshuti za P.W.G, kugira ngo gafashe uwifuza kumenya amateka ya P.W.G,uko yatangiye ,abayitangije hamwe n’intego yayo,kakaba kandi ariako gusobanurira abatekereza ko P.W.G ari itsinda ry’ababarimbyi.Aka gatabo gashobora gufasha uwifuza kuba umunyaryango wa P.W.G kumenya neza PEACE WONDERS GROUP uko iteye ndetse n’undi ushaka kumenya amateka ya P.W.G. Aka gatabo katangiye kwandikwa muri Gicurasi, 2011, kakaba karanditswe na NIYIBIZI Balthazar, yifashije zimwe mu nyandiko z’inama zakozwe no kwibukiranya amwe mu mateka yabaranze ataranditswe.kongeye kwandikwa na none na N.Balthazar mu Ukwakira ,2011; mu rwego rwo kurushaho kukanononsora neza no kugakosora kugira ngo uzagasoma abashe kumva neza ubutumwa bukarimo.Kakaba karandikiwe mu ISHURI RIKURU RY’UBUREZI RYA KAVUMU.

== GUSHIMA ==

            Turashima mbere na mbere Imana yaduhaye umutima w’urukundo watumye tumenyana , turafatanya, turafashanya muri byose no kuba yadufashije  kwandika aka gatabo . Turashima uruhare rwa buri wese n’inkunga ye kugirango akagatabo kajye ahagaragara; byaba ibitekerezo cyangwa indi nkunga iyo ari yo yose.

Byumwihariko turashima: NIYIBIZI Balthazar wakanditse, HABIMANA Vénuste wamufashije kenshi haba mu kukandika no kugakosora, NSENGIYUMVA Vincent n’abandi bamufashije kunoza cyangwa kunononsora ikirango cya P.W.G, NIYISHOBORA Thacien wadufashije cyane mu kugakosora, KABAGAMBE J.Nepo na NTIRENGANYA Jacques bakukiranaga imyandikirwe yako no kugakosora,

                  Turashima abanyamuryango n’inshuti za P.W.G kandi na mwe mwese muzasoma aka gatabo mukadufasha gusakaza amahoro hose.  Mwe mwifuza kuba abanyamuryango bacu, mutugane amarembo arakinguye “AMAHORO KURI BOSE,PEACE FOR ALL, LA PAIX POUR TOUS”.

There are no threads on this page yet.